in

Nubona inshuti zawe zikora ubukwe uraho ntuzibeshye ngo ukore ibi bintu bigayitse

Mu gihe ubonye inshuti zawe zikoze ubukwe wowe uraho ,uramenye ntuzatinyuke gukora ibi bintu 5

1.Wirekera kujya mu rukundo

Komeza ugerageze uhe amahirwe uyagusabye wumva mwakundana, ntiwumve ko byarangiye kuri wowe ahubwo biguhe imbaraga zo kumenyana na benshi uzabone uko nawe uhitamo.

2.Ntuziyange

Kugira ngo undi muntu uwo ariwe wese agukunde nuko wowe ubwawe uzabanza ukindunda. Niwiyanga ngo nuko mugenzi wawe ariwe bahisemo bakakureka uzaba ufungiye inzira n’uwari kuguhitamo, kuko kwiyanga bijyana no kurekera gukora ibyakugiraga uwo uriwe bikazatuma nta musore ukubona mu bandi kuko uhora wigunze cyangwa utiyitaho ngo ucye nk’abandi.

3.Ntuzahemukire ubushuti bwanyu

Ntacyo bivuze kuba inshuti yawe yarubatse urugo ariko wowe ukiraho. Ibyo ntibikwiye gutuma mwangana. N’impanga ntabwo zikorera ubukwe rimwe, kuba baravukiye rimwe ntibivuze ko bazashakira rimwe rero ntabwo byagakwiye gutuma muhagarika ubushuti bwanyu.

4.Ntuzigere ufuhira inshuti yawe

Ku mpamvu iyo ariyo yose gufuha si ikintu cyiza. Iyo bigeze ku nshuti ho noneho biba bibi kurusha. Twese tugira inzira zitandukanye ducamo mu buzima ngo tugere ku cyo dushaka, wifuhira mugenzi wawe kuko abashije kubaka urugo mbere yawe, kuko burya ntibivuze ko ageze muri paradizo kuko uba ushobora kuzashaka nyuma ye ariko ukubaka neza kumurusha.

5.Kugereranya ubuzima bwawe n’ubwinshuti zawe

Iyo bigenze gutya abenshi bahita batangira kwibaza impamvu bo badashaka, bakibaza icyo inshuti zabo zibarusha. Ibyo ni ukwibabariza umutima ndetse bikaba byanagutera kuba watekereza gukorera mugenzi wawe ikibi ndetse bizanakubuza kuba wabona ko hari ibindi bintu byiza biri kuba mu buzima bwawe. Si byiza kugereranya ubuzima bwawe n’ubwinshuti zawe kuko ntawe ubaho ubuzima busa n’ubwundi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru yagusigira isomo:Umugabo yashatse umugore abona arahinduka kugeza amugenzuye avumbura ibintu biteye agahinda

IFOTO Y’UMUNSI: Tom Close ateruye umwana we