in

Inkuru nziza kuri Kwizera Olivier wa Rayon Sports wari umaze iminsi afunzwe.

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kwizera Olivier,wari umaze iminsi afunzwe aho yari akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuri ubu yafunguwe.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, ni bwo uyu munyezamu yafatiwe aho atuye mu mudugudu w’Ubumenyi, Akagali ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, bikekwa ko yakoreshaga ibiyobyabwenge.Kuri uyu wa Gatandatu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kwizera Olivier yavuze ko yagarutse nyuma yo gukorerwa isuzuma bagasanga ari umwere ,ndetse ashimira abafana be bamusengeye.

Yagize ati”Mwiriwe!nagirango mbamenyeshe ko nagarutse,ninyuma y’amakuru mumaze iminsi mwunva ko ndi mumaboko ya Police,nyuma yo kunsuzuma basanze nd’umwere mwarakoze kunsengera🙏🙏🙏🙏”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mugore yahishuye uburyo yatangiye guteretana n’abagabo bubatse afite imyaka 13 yonyine.

Byose hanze:Isimbi Noeline ahishuye ibyo mwahishwe kuri filime z’urukozasoni akina.