in

NdabikunzeNdabikunze

Inkuru nziza ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda

Abashaka gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda bashyizwe igorora. Urubuga Irembo rwifashishwq mu kwiyandikisha ku banyeshuri bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’U Rwanda rwavuguruye serivisi ijyanye no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga aho buri gihe iyi serivisi izajya ihora ifunguye buri gihe. Hazajya haba hariho ingengabihe y’igihe ibizamini bizabera kugirango buri munyeshuri abashe kwiyandikisha igihe ashakiye.

Urubuga Irembo kandi rwaboneyeho umwanya wo kumenyesha abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ko kuri ubu byafubguwe guhera uyu munsi tariki ya 04 Nzeri 2021 aho uwiyandikisha azajya ajya ku rubuga rwa Irembo arirwo www.irembo.gov.rw maze  agahitamo serivisi za Polisi nuko agahitamo ahanditse kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga agakurikiza amabwiriza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Pacson asutse amarira imbere ya camera yibutse Jay Polly||Hip Hop irarangiye.

Rwanda: Umusore yahitanwe na nguvu ebyiri muri 12 yari yemeye kunywa.