in

NdababayeNdababaye

Umuraperi Pacson asutse amarira imbere ya camera yibutse Jay Polly||Hip Hop irarangiye.

Umuraperi Edson Ngoga [Pacson] wabanye na Jay Polly kuva mu itangira ry’umuziki, yavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu muraperi avuga ko yamusigiye urwibutso rukomeye.Uyu muraperi yasutse amarira imbere ya camera za Xlarge  TV aho yahishuye byinshi yagiye ahuriramo na Jay Polly yafataga nkumuvandimwe we.

Yagize ati “Sinzibagirwa urugendo twakoze Kigali-Kampala agiye kugura imodoka, hari byinshi twakoranye, hari indirimbo twakoranye. Imana ni yo yonyine izi impamvu.”

Pacson wakoranye na Jay Polly indirimbo zirimo “Ghetto Soldier” n’izindi bahuriyemo n’abandi bahanzi yavuze ko atazibagirwa ibihe by’ubuzima yabanyemo n’uyu muraperi mugenzi we.

Ikintu gikomeye Pacson avuga ko yigiye kuri Jay Polly, ni ukudacika intege kabone n’ubwo wahura n’abakugora mu rugendo.

Ati “Hari igihe itangazamakuru ryamurekuye, bagenzi be bo muri Tuff Gangs baramurekura ariko ntabwo yigeze acika intege, yahoraga ahatana, yari umuhanga kandi ufite mu mutwe kubarusha.”

Pacson yavuze ko ikintu cyonyine cyafashaga Jay Polly mu rugendo rwe rwa muzika ari uko yari azi icyo ashaka kandi ubona azi aho agana.Asuka amarira Pacson yavuze ko abona injyana ya Hip Hop icitse intege kuko Jay Polly yari yatangiye kuyishyiramo intege none arigendeye.


Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Pacson yavuze ko icyuho Jay Polly asigiye hip hop nyarwanda ntawundi washobora kukiziba.

Yagize ati:” umuntu agukunise ingumi ugakuka iryinyo wajya kwa muganga bakaguha irindi ariko igihanga Jay Polly adusigiye ntawabasha kukivura”.

Pacson yaģeze aho ararira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igitaramo cya Iwacu Muzika kirasubitswe bitunguranye nyuma y’urupfu rwa Jay Polly.

Inkuru nziza ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda