in

Inkuru nziza ku bakunzi ba filime Bad Boys 4 Life yakinywe na Will Smith

Will Smith na Martin Lawrence bateguje abakunzi ba filime Bad Boys 4 life igice cya 4 cy’iyi filime ngo kigomba gusohoka mu bihe bya vuba.

Ibi byatangajwe binyuze ku rubuga rwa instagram ya Will Smith ,aho yasangije abamukurikira amashusho agiye kureba Lawrence iwe mu rugo ,ari naho bahishuriye ko Bad Boys igice cya 4 kigomba gusohoka mu gihe kitarambiranye.

Icyakora n’ubwo aba bagabo bahishuye ko Bad Boys igice cya 4 kigomba gusohoka vuba ,Sony Pictures isanzwe ifasha aba bagabo  mu ikorwa ry’iyi filime  yavuze ko nta zina rirahabwa iki gice cya 4 ,banaboneraho kuvuga ko abayobozi ba filime Bad Boys 4 ari  Edil El Arbi na Bilall Fallah n’ubundi bayoboye igice cya 3.

Igice cya mbere cya filime Bad Boys  cyasohotse bwa mbere mu mwaka w’1995 ,igice cya 2 gisohoka muri 2003 ,biza gufata imyaka igera kuri 17 kugirango haboneke igice cya 3 cya Bad Boys cyasohotse muri 2020,hakaba  hari hashize imyaka igera kuri 3 nta kindi gice kirajya hanze.

Will Smith na Lawrence batangaje ko igice cya  4 cya Bad Boys 4 life
Will Smith na Lawrence batangaje ko igice cya 4 cya Bad Boys 4 life

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Israel Mbonyi yashyize hanze ubutumwa buri muri Bibiliya bwahumetse n’Imana meze abantu benshi burabacumuza

Serumogo Ali yatangaje ikintu gikomeye agomba gukorera ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 18