in

Serumogo Ali yatangaje ikintu gikomeye agomba gukorera ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 18

Serumogo Ali wagarutse mu myitozo yahaye ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bitegura guhura muri iki cyumweru.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 31 Mutarama 2023, myugariro w’ikipe ya Kiyovu Sports Serumogo Ali yagarutse mu myitozo nyuma y’igihe yaranze kugaruka kubera amafaranga iyi kipe imurimo atahawe.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’imyitozo, yatangaje ko ibibazo yari afitanye na Kiyovu Sports byarangiye kurugero rwa 80 ku ijana ubu ameze neza kandi yiteguye guhura na Rayon Sports muri iyi wikendi kandi ngo uko byagenda kose bagomba gutsinda kuko uwatsinze Rayon Sports ngo ntaho yagiye.

Yagize Ati ” Umukino wa Rayon Sports ni umukino uba ukomeye, yaba Rayon Sports ari iya munani natwe turi aba 9 ni umukino uba ukomeye. Igikomeje umukino ni uko twese turi kurwanira igikombe kandi iri ku mwanya mwiza natwe turi kumwanya mwiza bitewe n’amanota, ariko ndabizi neza ko ari umukino Kiyovu igomba gutsinda kubera ko hari kuba duhanganiye igikombe ni na mucyeba wacu. Ni umukino tugomba kwitegura mu buryo bwose ariko tugomba kuwutsinda kuko derby ntikinwa derby iratsindwa.”

Ubu butumwa buteye ubwoba ukurikije igihe Serumogo yari amaze ariko ku mukino wa Rayon Sports abayobozi ba Kiyovu bakemera kumugarura ni ibintu buri umwe wese yatekerezaho mu buryo bwose cyane cyane abayobora ikipe ya Rayon Sports ndetse nabakuzi bayo muri rusange.

Serumogo Ali amakuru ahari avuga ko yahawe igihe kingana n’iminsi 3 akaba yabonye amafaranga ye arimo kwishyuza ikipe ya Kiyovu Sports ari nayo mpamvu ngo yemeye kugaruka mu myitozo nyuma y’igihe kinini.

Ikipe ya Kiyovu Sports irakina uyu mukino idafite Nsabimana Aimable wavunitse ndetse akaba yaranujuje amakarita 3 y’umuhondo atamwemerera gukina uko byagenda kose.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku bakunzi ba filime Bad Boys 4 Life yakinywe na Will Smith

Chelsea ya Todd Boehly yasuzuguje amakipe yose akina Shampiyona enye zikomeye i Burayi