in

Inkuru mbi ku bakunzi ba King James n’umuziki we

 

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James mu muziki nyarwanda yeruye atangaza ko mu gihe kiri imbere ateganya guhagarika umuziki.

Aganira na Radio Rwanda , King James yavuze ko impeshyi y’umwaka utaha wa 2023 izasiga ahagaritse umuziki agakomereza mu zindi gahunda.

King James w’imyaka 32 agiye guhagarika umuziki nyuma y’imyaka 16 awutangiye akegukana ibihembo birimo Salax Awards , Primus Guma Guma n’ibindi.

Ruhumuriza asanzwe ari umwe mu bahanzi nyarwanda barebye kure bagashora imari mu bucuruzi kuko bizwi ko atunze uruganda rukora ifu ya kawunga ndetse n’amaguriro atandukanye aherereye mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’uko ubucuruzi bukomeje kumuhira uyu muhanzi wakuriye i Nyamirambo ni umwe muri bake bujuje umuturirwa mu Ntara y’amajyepfo , akarere Ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi haturwa n’abagwizatungo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza ku muhanzi Cyusa n’umukunzi we bakanyujijeho

Miss Uwase Muyango mu magambo y’urukundo yifurije Kimenyi Vyes umugabo we umunsi mukuru w’amavuko.