in

Inkuru mbi itashye mu matwi y’abakunzi ba nyakwigendera Michael Jackson

LISA MARIE PRESLEY wigeze kubaho umugore wa Michael Jackson mu mwaka 1994 , yitabye Imana ku myaka 54 azize indwara y’umutima.

Tmz dukesha iy’inkuru ivuga ko uyu mugore yafashwe n’umutima ari mu rugo rwe kuwa 4 mu gitondo ,arikumwe n’umukozi we ndetse n’uwahoze ari umugabo we
Danny Keough wabanje no kumukorera ubutabazi bw’ibanze akamuha umwuka ariko bigakomeza kwanga akaza kwitaba Imana akigera mu bitaro.

Uyu mugore usanzwe akora umuziki, yamenyekanye ubwo yakoraga album yise ‘To whom it may concern’ yashyize hanze mu 2003, inashyirwa ku rukuta rwa Billboard ku mwanya wa gatanu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

Lisa Marie Presley wavutse ku babyeyi b’ibihangange muri muzika no gukina filime Elvis Presley na Priscilla Presley, yavuzwe cyane mu rukundo mu 1994 ubwo yasezeranaga na Michael Jackson.

Aba baje gutandukana mu 1996 nyuma y’imyaka ibiri basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Top5: Dore intambara 5 zikomeye zabereye mu kibuga hagati y’abakinnyi bakomeye ku isi

“Unyura mu mujyi wambaye ibirenge, ukubitwa” Benjamin Gicumbi ageneye ubutumwa abakunzi ba Man U mbere y’umukino iyi kipe izakina na Man City(videwo)