in ,

Inkuru Ishyushye-HAHISHUWE ko Cristiano Ronaldo yirukanishije umukinnyi ukomeye cyane mw’ikipe ya Manchester United nyuma bakaza guhurira muri Real Madrid amateka akisubiramo

Umugabo witwa Alastair Campbell,w’inshuti magara cyane na Sir Alex Ferguson watoje igihe kinini cyane ikipe ya Manchester United,ko Cristiano Ronaldo yagize uruhare mw’igenda rya Ruud Van Nisterlooy.Image result for nistelrooy

Uyu mugabo w’umuholandi Van Nisterlooy yatsinze ibitego 150 muri saison 5 yamaze i Old Trafford,ibintu ariko bitamubujije kwirukanwa igihe yagize ibyo atumvikanaho na Cristiano Ronaldo nk’uko Campell yabitangarije ikinyamakuru Goal .Ibi byose bikaba byaratewe nuko Nisterloy yaba yarabwiye CR7 ko yabonye papa mushya nyuma y’urupfu rwa se umubyara ashaka kuvuga umugabo witwa Carlos Queiroz wari wungirije Ferguson.Nyuma y’ayo magambo n’andi menshi cyane Nisterloy yagendaga avuga yiyenza kuri bagenzi bye byaje gutuma Sir Alex Ferguson asabira transfert uyu mugabo.

NIsterloy yahise yerekeza mw’ikipe ya Real Madrid nabwo yaje guhita avamo muri 2010,nyuma gato y’uko Cristiano Ronaldo agereye nawe muri iyo kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy Saleh yashimiye ShaddyBoo ku gikorwa gikomeye yamukoreye

Inkuru ishyushye: Ikipe umutoza Zidane azerekezamo nyuma ya Real Madrid yamenyekanye