in ,

Meddy Saleh yashimiye ShaddyBoo ku gikorwa gikomeye yamukoreye

Meddy Saleh, umwe mu baproducer bazwi cyane bakora amashusho y’umuziki hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino muri Africa, akaba yaramenyekanye cyane mu myaka yashize akorera muri studio ya Press it Films akaba ari nawe muyobozi mukuru wayo, mu minsi ishize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye ShaddyBoo (wahoze ari umugore we nyuma bakaza gutandukana babyaranye abana babiri b’abakobwa) ku gikorwa cyo kumuzanira abana be kumusura mu gihe hari hashize igihe kitari gito atababona.

Nkuko bigaragara kuri iyi post Meddy Saleh yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, biragaragara cyane ko yashimishijwe n’igikorwa ShaddyBoo yakoze cyo kumuzanira abana be kugirango bamusure nyuma y’igihe kitari gito batabonana. Meddy Saleh yafashe igihe kitari gito cyo kuganira n’abakobwa be ataherukaga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Riderman yahishuye amwe mu mabanga yihishe inyuma y’indirimbo ze

Inkuru Ishyushye-HAHISHUWE ko Cristiano Ronaldo yirukanishije umukinnyi ukomeye cyane mw’ikipe ya Manchester United nyuma bakaza guhurira muri Real Madrid amateka akisubiramo