in ,

Inkuru ishyushye: Ikipe umutoza Zidane azerekezamo nyuma ya Real Madrid yamenyekanye

Nyuma yo gukora amateka akomeye no guhirwa mu kazi ke k’ubutoza, umutoza Zinedine Zidane kurubu uvugwaho gushakishwa n’amakipe akomeye yandi amubonamo ubushobozi n’imikorere myiza, nkuko tubikesha ikinyamakuru l’Equipe, umukinnyi w’umufaransa w’ikipe ya Real Madrid akaba yatangaje aho azi neza ko umutoza we azerekeza naramuka atandukanye n’ikipe ya Real Madrid.France-Varane-Zidane

Raphaël Varane myugariro w’umufaransa ukinira ikipe ya Real Madrid ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nkuko tubikesha ikinyamakuru L’Equipe, ubwo yabazwaga kukuntu abona umutoza we Zidane ndetse no ku mikorere ye yagize ati:”Je le dis avec beaucoup de tranquillité, je suis très content quand je vois le succès qu’a Zidane au Real. Je suis convaincu que Zizou par finir par être le sélectionneur de l’Équipe de France. Nous nous connaissons très bien et je ne vois pas sa présence comme une menace ni comme toute sorte de pression sur moi. Un jour, il aura aussi à assumer cette grande responsabilité mais pour le moment, je suis toujours là.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Ndabivuga nemye kandi nshize amanga, nishimiye kubona insinzi ya Zidane muri Real. Nizeye kandi ntashidikanya ko umutoza Zidane bizarangira aje gutoza ikipe y’igihugu y’ubufaransa. Kubera uburyo tubanye kandi tunaziranye iyo mubonye  mubona mo umujyanama ndetse na mukuru wange, simubonamo umuntu uje kumpungabanya. Ndabyizereye ko rimwe azatoza n’ikipe y’igihugu kandi mu gihe nkiri umukinnyi nange nzakomeza kumuguma inyuma.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-HAHISHUWE ko Cristiano Ronaldo yirukanishije umukinnyi ukomeye cyane mw’ikipe ya Manchester United nyuma bakaza guhurira muri Real Madrid amateka akisubiramo

Urukundo ruragurumana hagati y’uwahoze ari umukunzi wa Platini n’uwo yamusimbuje