Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Mata 2021 nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda hasakajwe inkuru ibabaje y’umusore witwa Jean Paul Bizumuremyi witabye Imana mu buryo butunguranye, ndetse benshi bakababazwa n’uko yitabye Imana yendaga gukora isabukuru y’imyaka 22 y’amavuko tariki ya 17 Mata.
Nk’uko umwe mu bari inshuti ze ndetse wamubaga hafi, yabitangarije ISANO TV, ngo uyu musore wari ukiri muto yitabye Imana nyuma y’uburwayi butandukanye yari amaze igihe arwaye.Uyu yavuze ko Jean Paul yabanje kurwara cancer y’ukuguru baza kugukuraho, hanyuma aza kurwara ikibyimba mu mutwe nacyo barakibaga ,ndetse ngo yaje kurwara n’ibihaha ndetse nizindi ndwara z’uruhu.Uyu musore yakomeje avuga ko Jean Paul biganye ndetse ko abamuzi bose abasigiye agahinda gakomeye ,dore ko ngo yabanaga neza na buri wese.
Abajijwe igihe Jean Paul azashyingurirwa yatangaje ko batari bafata gahunda ariko ko bifuzaga ko yashyingurwa ku munsi yari kuzakoreraho isabukuru y’amavuko.
Imana imuhe iruhuko ridashira!!!