in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Inkuru ibabaje:umugeni agonzwe n’imodoka |ukwezi kwa buki guhindutse amarira, yababaje abantu benshi(Video)

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Rubavu aho bita kuri Bazirete, imodoka yagonze umusore witwa Niyigaba Jean Baptiste wari umaze icyumweru kimwe arushinze ahita yitaba Imana,dore ko yari akiri mu kwezi kwa buki.

Mu mashusho ya Afrimax Tv, hagaragaramo abantu benshi basuka amarira bababajwe n’uyu mugeni witabye Imana mu buryo butunguranye, aho yari ku igare ahetse ibirayi.Uyu musore wari umaze iminsi mike azanye umugore yababaje benshi dore ko asize umugore we utwite.Abari bahari bashinjaga umushoferi wari utwaye ikamyo kugira uruhare mu rupfu rwa Baptiste.Gusa uyu mushoferi yavuze ko arengana kuko impanuka yabaye atabigambiriye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyamamare nyarwanda 10 bibona agatubutse bibikesha gukoresha instagram.

Messi yongeye guca agahigo muri ruhago.