in

Inkuru ibabaje y’umugore wasanze umugabo we mu buriri aryamanye na mushiki we babanaga mu rugo

Inkuru ibabaje y’umugore wasanze umugabo we mu buriri aryamanye na mushiki we babanaga mu rugo, none ubu akaba yarabuze icyo akora n’icyo nyuma y’uko umugabo we amuciye inyuma akaryamana n’uwari muramukazi we.

Igira iti:

Ndi umugore umaze imyaka ine nshakanye n’umugabo wanjye tukaba dufitanye abana babiri. Umugabo wanjye naramukundaga, na we akankunda ariko ubu mfite ikibazo kinkomereye.

Mushiki w’umugabo wanjye yaje gutakaza akazi yakoraga, aza mu rugo. Mu gihe yiteguraga gutaha iwabo ngo asange ababyeyi be, umugabo wanjye yaranyegereye ansaba ko mushiki we yaguma mu rugo tukaba tubana mu gihe agishakisha akandi kazi. Narabyishimiye nemera ko uwo muramukazi wanjye aguma mu rugo tukabana.

Yari umukobwa mwiza witonda ku buryo nanjye nishimiraga kuba ndi kumwe na we tukamarana igihe kinini mu rugo tuganira, tukanarebana filimi n’ibindi, gusa we na musaza we (umugabo wanjye) nabonaga ko bafitanye umubano wihariye ariko simbyiteho kuko numvaga ko nta kidasanzwe ku bavandimwe.

Ubu muramukazi wanjye yari amaze mu rugo rwacu amezi atandatu tubanye neza twese kandi namwishimiraga cyane.

Ikibazo kinkomereye nakigize mu kwezi gushize ubwo natungurwaga no kubona ibintu bidasanzwe mu maso yanjye. Icyo gihe nari nafashe abana bacu babiri, dufata urugendo tujya gusura umubyeyi wanjye kuko yambwiraga ko akumbuye abuzukuru be. Twagiye maze kubwira umugabo wanjye ko turamarayo iminsi ibiri ya weekend.

Mu kugenda twageze mu nzira umwana w’umuhungu urwara asima (asthma) itangira kumuzamukana atangiye kugaragaza ibimenyetso, mpita nibuka ko nibagiriwe imiti ye mu rugo, ni ko guhita nsubira inyuma niruka ngo nyizane nze kuyimuha nitugera kwa nyirakuru.

Kubera ko nari ngarutse niruka, nageze mu rugo nsanga urugi rukinze mpita nkinguza imfunguzo zanjye vuba vuba ngo ntore imiti nari nibagiriwe mu nzu. Nakomeje njya gutora imiti mu cyumba cyanjye n’umugabo wanjye ariko nkigeramo ibyo nabonye byatumye ngira ngo ndi kurota. Niboneye umugabo wanjye aryamanye na mushiki we ku buriri bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Nahise mera nk’utaye umutwe nsohoka mu nzu niruka, ariko ngeze hirya ndongera nibuka ko imiti y’umwana nari nje kureba ntayitoye nsubira kuyireba, ndayizana nkomeza ngana kwa mama ku buryo kuva ubwo kugeza ubu ntari nongera gusubira mu rugo kandi nanze kugira undi muntu wese mbwira ibyambayeho.

Ubu ngubu umugabo wanjye yaje kundeba n’abana kwa mama ngo aducyure ariko umubyeyi wanjye yatunguwe n’uko nahise nirukira mu nzu ngasohokana icyuma ngo ngitere umugabo wanjye, na we agahita yiruka agasubirayo. Ibi byatumye ababyeyi banjye bamerera nabi ngo nimbabwire icyo napfuye n’umugabo wanjye ariko sinari nagira icyo mvuga.

Ese nerure mvuge ibyamabyeho byose cyangwa nkomeze nicecekere? Inama yawe ni ingenzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
France Olivier GATABAZI

Muvandimwe NI amahano ayongayo kabisa bitera umwaku uretse ko NGO bikorwa cyane mu gihugu cyacu .inama NI ukuganira n’uwo mugabo mugafata imyanzuro y’uburyo muzajya mubana kuko kubivuga byo sinabikugiramo inama Kandi kubireka byo keretse ahuye na Kristo naho ubundi ntibishoboka kuko baryamanye guhera cyera !!! Sengera umugabo Kandi uwo mukobwa umubwire asubire iwabo Ariko UMENYE ko IGIHE cyose batarakira YESU NGO ababature bazagumya GUSAMBABA Kandi kwabukana Imana ntibyemera !!! Senga uyibaze icyo gukora.

Umusore yahagaritse umujyi wose ubwo yatereraga ivi mu muhanda asaba umukunzi we kubana (Amafoto )

Kamonyi:umubyeyi aratabaza nyuma y’aho muganga amennye ifu mu gisebe cye ntigikire.