in

Inkuru ibabaje: I Kigali umusore ariyahuye nyuma yo kwanduzwa SIDA n’umukunzi we.

Umusore witwa Fisto wari utuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yasanzwe yitabye Imana, nyuma yo kwiyahura akoresheje inzitiramubu.Bikekwa ko impamvu yiyahuye ari ko bamuhatiraga gushaka umukobwa yateye inda ariko we akaba atamukunda , ndetse ko yari yanamwanduje agakoko gatera SIDA.

Ababashije kuganira na ISANO TV batangaje ko bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko, bavuga ko yari umusore utuje ndetse ntawakekaga ko yakwiyambura ubuzima.Bavuze ko basanze yikingiranye mu nzu ,aho byabaye ngombwa ko bica urugi ,basanga yitabye Imana, nyuma yo kwizirikisha inzitizi mubu mu ijosi.

 

Imana imuhe iruhuko ridashira!!!

 

Byinshi wabisanga muri iyi video ikurikira:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sadate yishimiye cyane urukundo ShaddyBoo akomeje kumwereka.

Umusore w’imyaka 17 arashinjwa kwica umugabo w’imyaka 45.