in

Umusore w’imyaka 17 arashinjwa kwica umugabo w’imyaka 45.

umusore ushinjwa ubwicanyi

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko arashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 45 ukomoka muri Ghana, wasanzwe mu modoka ye yarashwe agahita anapfa

Urupapuro ubushinjacyaha rwashyizwe hanze rugaragaza ko Torian Wilson akekwa, kuko ubwo icyaha cyabaga yagaragaye ahabereye icyaha. Ubu Polisi ikaba yamaze guta muri yombi uyu musore, wanasanganwe imbunda ifite amasasu ameze nk’ayakuwe mu mubiri wa Newman warashwe agahita apfa.

Nk’uko graphic.com.gh kibivuga ngo ni uko ukomeje gukekwa byagaragajwe ko yari ahabereye icyaha. Ubwo uburenganzira bwo gukurikirana Wilson bwamaraga gutangwa, hakuruwe telephone ngendanwa ye igaragaza aho aherereye uburyo bwakoreshejwe bukaba ari ubwo guhuza telefone na Email ya Wilson.

Umugabo w’umunya-Ghana warashwe akaba yari afite umuryango w’abana 5, yahoraga yifuza kwitaho nk’uko inshuti ze za hafi zabivuze. Wilson yafatiwe muri metero 1,700 uvuye aho icyaha cyabereye.

umusore ushinjwa ubwicanyi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje: I Kigali umusore ariyahuye nyuma yo kwanduzwa SIDA n’umukunzi we.

Uyu mugore yaciye agahigo ko gutakaza ibiro bisaga 80 mu mezi 14 yonyine||Abantu bamutangariye