Mu itangazo risohotse muri uyu mugoroba riviye muri Ministeri ya Siporo, hari ingingo y’uko amarushanwa ahagaritswe mu Rwanda. Ese iki cyaba aricyo gihe cyo kwegukana igikombe ku ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y’igihe kinini bategereje ?
Hashingiwe ku miterere y’icyorezo cya COVID-19 igaragazwa n’ubwiyongere bw’ubwandu mu gihugu hose muri iyi minsi;
Minisiteri ya Siporo itangaje amabwiriza mashya akurikira atangira kubahirizwa guhera kuwa gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022 akazamara iminsi 30:
1. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza;
2. Imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, birasubitswe.
3. Amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo. Iyi myitozo igomba kubera mu muhezo;
Ibikorwa byemewe bigomba kubahiriza ibikurikira: Abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa;
Nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino, n’ababahagarariye;
▸ Ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda
icyorezo cya COVID-19,
4. Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza;
MINISPORTS ishishikariza abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo bose ko bagomba kwikingiza byuzuye kugirango bakomeze kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Bikorewe i Kigali, ku wa 30 Ukuboza 2021