in

NdabikunzeNdabikunze

Inkuru nziza ku bafana ba Rocky Kimomo na Papa Cyangwe baherutse gutandukana.

Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky ufite kompanyi ifasha abahanzi ya Rocky Entertainment, n’umuhanzi Papa Cyangwe bari baherutse gutangaza ko batandukanye, biravugwa ko ubu basubiranye.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Rocky yatangaje ko Rocky Entertainment yamaze gutandukana n’umuhanzi Papa Cyangwe wari wabyifuje.

Gusa uyu muhanzi we yanyuraga ku ruhande akabwira Itangazamakuru ko batatandukanye ahubwo ko icyabaye ari impinduka mu mikoranire.

Ubwo yavuganaga n’Umunyamakuru, Papa Cyangwe yagize ati “Icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo Cuma.”

Uyu muhanzi yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe na Rocky ndetse n’umuraperi K8 Kavuyo ubundi ashyiraho n’ubutumwa bunyuranye.

Ubutumwa bumwe, yagize ati “Utazashukwa n’amafaranga, Umwana yubaha se, icyo avuze arakora ntarenzebo ngo akose.”

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, yongeye kuvuga ko akiri umuhanzi ufashwa na Rocky ahakana ibyavuzwe ko batandukanye.

Yagize ati “Iyo urebye neza igitaramo mfite kuri uyu munsi amasezerano yakozwe na Rocky Entertainment rero bivuzeko ndi umuhanzi uyibarizwamo.”

Rocky ubwo yatangazaga ko yamaze gutandukana na Papa Cyangwe, yavuze ko uyu muhanzi ari we wabimwisabiye.

Rocky yagize ati “Papa Cyangwe yaraje ansezeraho ambwira ko atifuza ko twakomezanya, njye ntabwo nashoboraga kumuzirika.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje : Amarushanwa n’imyitozo birahagaritswe mu Rwanda, Ese KIYOVU Sports irahabwa igikombe ?

Ubwoko bumwe bw’inzoga ziherutse guhitana abantu ,bwakuwe ku isoko ryo mu Rwanda.