in , ,

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

BREAKING NEWS: Yago TV Show irafunzwe ku mugaragaro

Televiziyo yakoreraga kuri internet ikunzwe cyane mu Rwanda izwi nka Yago TV Show yatangaje ko igiye gufunga ku mugaragaro.

Mu gahinda gakabije, umuyobozi wayo Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram n’urwa Twitter, yagize ati:”Ubushize byarabaye ndaceceka arko aho Bigeze Reka mumenye ukuri,Kuva uyu munsi kugeza igihe ntazi YAGO TV SHOW ibaye ivuyeho kubera umuntu urimo kutwifuriza kudakomeza kano kazi munyungu ze bwite kugeza nanubu tutaramenya,Abakunzi bacu mwihangane!Uwabikoze Imana imuhe umugisha.”

Ku rubuga rwe rwa Instagram, yashyizeho ubu butumwa bwatambutse kuri Twitter, yongeraho ati:” Imana yo Ntikora nk’abantu kdi Ukuri Kuzatsinda Ikinyoma Uko Byamera Kose!Wowe urimo Gukora ibi Ntakindi nakwifuriza uretse Guhinduka ukareka #UMUTIMA Mubi Ndetse n’ISHYARI 😭🙏!!BAKUNZI BA YAGO TV SHOW MUKOMEZE KWIHANGANA🙏❤😭.”

Abakunzi b’iyi Channel bababajwe n’aya makuru harimo Murungi Sabin uyobora ISIMBI TV wagize ati:”Damn😢Man, Imana irakuzi kandi isobanukiwe neza umutima wawe. Tuza kandi usenge ndaguhamiriza ko ineza wagiriye benshi itapfa ubusa. Seriously!! Ndababaye tuuu @yagoforreal komera muvandi.”

Irene Murindahabi ukorera THE CHOICE LIVE akaba n’umuyobozi wa MIE we yagize ati:”Imana niyonkuru brother 🙏 @yagoforeal.”

Abakunzi ba Yago TV Show dukomeje kubifuriza kwihangana. Tukaba turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru kugira ngo tumenye impamvu nyamukuru yabiteye ndetse n’igihe iyi Channel izagarukira ku murongo.

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Inkuru itari nziza ku bakunzi b’umunyamakuru Yago for Real !

Inkuru ibabaje : Amarushanwa n’imyitozo birahagaritswe mu Rwanda, Ese KIYOVU Sports irahabwa igikombe ?