Dore zimwe mu ngaruka zo guhora ugenzura telefoni y’uwo mwashakanye:
1.Nawe ubwawe ubura amahoro
Iyo mu mutwe wawe harimo guhora ucunga uwo mwashakanye nawe ubwawe bikubuza amahoro kandi uko ukomeza kubura amahoro kuko utizera uwo mwashakanye niko n’uwo mwashakanye abura amahoro, ugasanga nawe akugabanirije icyizere bikazabageza no ku rwego rwo gucana inyuma kandi byaravuye kukutizerana.
2.Guhora mutongana mupfa ubusa.
Akenshi iyo uhora ucunga telefoni y’uwo mwashakanye ushobora no kwibeshya ku bamuhamagara, cyangwa se kubamwandikira ukaba wabitiranya n’abafite gahunda yo kuguca inyuma, bigatuma uhubuka ukabibaza uwo mwashakanye, hari n’abahubuka bagahita bahamagara izo nimero babonye kugira ngo bakurikirane bamenye ukuri.
3.Bibuza amahoro uwo mwashakanye
N’ubwo uwo mwashakanye mwasezeranye kubana akaramata, ariko ukwiye kumenya ko akeneye ubwisanzure bw’ibanze ku buzima bwe bwite. Kuba ataratumye umenya umubare we w’ibanga cyangwa se akayiguha kubera mpamvu runaka ngo wenda uze kumurebera kuri email, ntabwo bikwiye gutuma uhora uyikoresha nkaho ari iyawe. Igihe uwo mwashakanye amenye ko umucunga bigeze aho bituma abura amahoro, ugasanga amaze kuvugana n’umuntu agahita asiba nimero no mu gihe ntacyo yikeka kuko aba aziko uri buze kubicunga.
4.Gutuma uwo mwashakanye agushidikanyaho
Niba uhora ureba muri telefoni y’uwo mwashakanye cyangwa se email ze mu ibanga, iyo atangiye kubimenya nawe bituma agushidikanyaho. Urugero niba uwo mwashakanye ashyira telefone hasi cyangwa se ubutumwa bwaza ukihutira kubusoma nk’aho ari ubwawe, uko akomeza kukubona bizamutera kugushidikanyaho kandi abone ko utamwizera.