in

Diamond Platnumz yateye imitoma imodoka ye.

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya yateye imitoma imodoka ye avuga ko ýari ayikumbuye kurusha ibindi byose ndetse ayita umukunzi we.

Diamond wari umaze iminsi mu bitaramo muri Amerika, yageze muri Tanzania ahishura ko yari akumbuye kurusha ibindi imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan. Iyi modoka ye aherutse kugura yavuze ko yamutwaye amadorari 330.000 ni ukuvuga asaga miliyoni 330 Frw.

Iyi modoka mu kugaragza ko ariyo yari akumbuye kurusha ibindi yakoresheje amagambo abasore basanzwe bakoresha iyo babwira abakunzi babo ko babakumbuye ati”Nari nkukumbuye bebe. Hari hashize iminsi mukunzi wanjye. Naragukumbuye“. Yakomeje avuga ko yari akumbuye iwe maze anasangiza abafana be uko ibitaramo yakoreye muri Amerika byagenze

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iby’urukundo rwa Zaba Missedcall na wa mukobwa witabiriye Miss Rwanda bikomeje kuzamo urujijo

Ingaruka mbi zigutegereje niba uhora ucungacunga muri telefoni y’umukunzi wawe.