in

Ingano y’igihe Ndizeye Samuel azagarukira mu kibuga cyatumye abakunzi ba Rayon Sports banezerwa

Nyuma yo kugira imvune y’urutugu rw’iburyo, Ndizeye Samuel usanzwe ari kapiteni wungirije wa Rayon Sports, yabazwe kandi kubwaga kwe kwagenze neza nk’uko byemejwe n’abaganga.

Tariki 7 Ukwakira 2022, Ndizeye yabanje kugira ikibazo ku rutugu mu mukino wari wahuje Rayon Sports na Musanze FC mu mukino wa ½ cy’irushanwa rya ‘Made in Rwanda’, ariko akomeza kwihagararaho mu yindi mikino yakurikiyeho.

Byaje kuba bibi, ku mukino wahuje Rayon Sports yakinnye na APR FC. Kuri uyu mukino, Ndizeye Samuel yavuye mu kibuga ataka cyane ndetse urutugu rwe rwacomotse.

Abaganga baje kwemeza ko agomba kubagwa, ariko bibanza kugorana bitewe n’uko amafaranga yo kumufasha yari atarayahabwa n’ubuyobozi bw’ikipe akinira.

Gusa ku bw’amahirwe, uyu myugariro yaje kubagwa ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023 nk’uko byemejwe na Rayon Sports.

Bati “Ndizeye Samuel yakorewe ibikorwa byo kubagwa urutugu rw’iburyo kandi byagenze neza, turamwifuriza gukira vuba.”

Nyuma yo kubagwa, byemejwe ko uyu mukinnyi azagatuka mu kibuga nyuma y’ibyumweru 2 ariko agatangira kukinishwa imikino ya Shampiyona hashize ukwezi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bwiza yatomagije Juno Kizige maze aca amarenga ko umubano wabo harimo akantu

Greg Halford wahoze akina muri Premier League yafashe umukunzi we amuca inyuma ariko ibyo yamukoreye ni agahoma munwa