in

Indwara utuma ahwera inshuro zirenga 100 , byatewe n’impamvu benshi batitaho.

Uyu mwama w’umukobwa afite imyaka 10 y’amavuko akaba afite indwara yo kwitura hasi usanga benshi bayita igicuri, abaganga babashije kuba bagerageza kumuvura ariko n’ubundi ntagihinduka gikomeye.

Iyi ndwara y’uyu mwana Rosie Nesbitt afite yo kugira ibibazo ku mutima yatangiye akiri mu nda bivuzeko mama we akimutwite aribwo uyu mwana yatangiye kugira ibibazo by’umutima.

Ku myaka 10 yonyine nibwo yatangiye kubagwa kugirango harebwe nimba ubu burwayi bw’umutima bushobora gukira, mu baganga bamuvuye harimo na Professor John Simpson.

Mama we Gemma w’imyaka 42 akaba yatangaje ko uyu mwana yagwaga hafi kubera kubura imbaraga zo guhagarara ndetse no kuvuga bikaba bitari byoroshye ku buryo byabaga mu kanya gato bigakira mu kandi gato k’uburyo byabaye inshuro 100 k’umunsi.

Ababyeyi be bagerageje kumushakira abagaga k’uburyo yewe banavuye mu bwongereza Aho batuye bakerekeza mu gihugu cya Espanye kugirango barebe nimba ubuzima bw’umwana wabo byaramirwa.

Ababyeyi be nyuma y’igihe kinini cy’uburwayi ubungubu bakaba basa nkaho batuje kuko yabazwe akaba arimo korohera.

Abamuvuye bakaba baravuze ko ibi byose byatewe no kurya ibiryo byiganjemo amavuta menshi ndetse n’ibinure igihe uyu mwana bari bamutwite ndetse bakaba barajyiriye inama abantu yo kutajya barya ubu bwoko bw’ibiryo igihe batwite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa muto afite ubwoba bwinshi bwo kubwira ababyeyi be ko atwite

Nizeyimana Mirafa wanyuze muri Rayon sport na APR FC yasezeranye n’umukunzi we (Amafoto)