inyigisho
Imyitwarire igayitse idakwiye kuranga abakundana bya nyabyo|Yasenya urukundo rwanyu mutayitondeye.

Nk’uko urubuga Elcrema rubitangaza hari inama ku rukundo n’imibanire y’abantu ruvuga ko zagakwiye gukurikizwa,gusa ruvuga ko kandi urukundo rwonyine rudahagije ngo abakundana barambane ari na yo mpamvu bakwiye kwirinda imyitwarire ikurikira,kuko ishobora gusenya urwo rukundo rwa babiri.
1.Kubika inzika
Muri kamere ya muntu usanga habamo kwibuka ibibi bakorewe n’abakunzi babo niyo haba haciye igihe kinini kurusha kwibuka ibyiza bakorewe nyuma umunsi umwe.
Kubika inzika ntacyo bifasha uretse gusenya kuko bituma iteka ikibaye cyose kibyutsa ibyashize kugeza ubwo kwihangana byanga umwe agafata umwanzuro wo kubivamo.
2.Kutavugana
Undi muco utari mwiza ariko uba hagati y’abakundana benshi ni ukutavugana.Ese ni gute azamenya ibyo utekereza, uko wiyumva n’ibyo wifuza kandi utigeze ubimubwira?
Burya kuvugana no guhana amakuru ni ingenzi cyane mu rukundo kuko bituma n’igihe mugiranye ikibazo mubasha kugikemura.
Guhana amakuru iyo bibuze hagati y’abakunda, nta kabuza urukundo rwabo rugenda ruyoyoka ndetse ntibabashe no kumenya icyabiteye.
3.Kwitana ba mwana
Kimwe mu bintu bisenya umubano w’abakundana ni ukwitana ba mwana.
Burya iteka iyo uhora uri muri yakoze ibi, mbese ikibaye cyose ukumva ko ari amakosa ya mugenzi wawe urukundo rwanyu rurahangirikira.
Ingaruka mushobora kutazibona ako kanya ariko uko iminsi ishira niko urukundo rugenda ruyoyoka mukisanga mutakibashije kubana kandi byaratangiye mubifata nk’ibyoroshye.
4.Kwishongora no kumva uri miseke igoroye
Undi muco ukwiye kwirindwa n’abantu bakundana ni ukwishongora kuko biri mu byagiye bisenya imibanire y’abantu benshi.
Kwishongora bituma umuntu yumva ko ariwe kamara, ndetse gusaba imbabazi bikaba ingorabahizi kuko uba wumva uri umuntu ukomeye udakwiye guca bugufi.
Kwishongora kandi ntibitana no kumva ko uri miseke igoroye mbese nta kosa na rimwe ugira ahubwo iteka ugahora ubona amakosa yakozwe n’umukunzi wawe.Ibi ariko ntibyubaka birasenya kuko uwo mubana ageraho akakurambirwa agahitamo kwigendera.
5.Kwisuzugura
Ikindi kintu cyangiza urukundo ni ukwisuzugura no kutiha agaciro k’umwe mu bakundana.
Iyo wisuzugura bituma utekereza ko umukunzi wawe mudakwiranye, ugasanga ugirira abandi ishyari, ntiwizera umukunzi wawe ndetse rimwe na rimwe bikaba n’intandaro yo gufata ibyemezo bidakwiye.
Kwisuzugura bishobora no gutuma uburyo umukunzi wawe yakubonaga bihinduka kuko nawe ubwawe uba utiha agaciro ngo wiyiteho uko bikwiye.
6.Kumva ko byose bigomba gukorwa uko ubishaka
Ikindi gikwiye kwirindwa n’abakundana ni ugohora iteka wumva ko ibintu byose bigomba gukorwa uko ubishaka. Uyu ni umuco ugirwa n’abatari bake ariko batazi ko bawufite.
Ubundi mu rukundo umuntu yagakwiye kwiyibagirwa ntiyumve ko ibitekerezo bye n’ibyifuzo bye ari byo bigomba gushyirwa imbere ahubwo akareka na mugenzi we akagaragaza ko hari icyo ashoboye.
7.Kumva ko umukunzi wawe adashobora kukureka
Kumva ko umukunzi wawe adashobora gufata umwanzuro wo kukureka na byo biri mu byibanze mukwiye kwirinda kuko biri mu byangiza umubano wanyu.
Iyo utekereza ko uwo mukundana adateze na rimwe kuzagusiga, bituma urekeraho gukora bya bikorwa bituma umubano ukomera ndetse n’agaciro wamuhaga kakagenda kagabanuka.
Aha niho uzasanga umuntu ahora aca umukunzi we inyuma ariko akumva ko ntacyo bitwaye, aho gukosora amakosa akayahoramo.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda23 hours ago
Inkuru ibabaje: I Kigali umusore ariyahuye nyuma yo kwanduzwa SIDA n’umukunzi we.
-
Mu Rwanda20 hours ago
Rwanda: ku myaka 20 agiye kurushingana n’umugore w’imyaka 50 |hari abamwita umukecuru|Basomanye turumirwa
-
Imyidagaduro13 hours ago
Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by’umukunzi we
-
Utuntu n'utundi17 hours ago
Cyore:Umukwe n’umugeni bashatse kurwanira mu bukwe bakizwa na mbuga.
-
Izindi nkuru19 hours ago
Umubyeyi yataye ubwenge ubwo yumvaga ko umuhungu we w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri .
-
Mu Rwanda16 hours ago
Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.
-
Imyidagaduro24 hours ago
Sadate yishimiye cyane urukundo ShaddyBoo akomeje kumwereka.
-
Mu Rwanda15 hours ago
Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y’umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w’i Nyamasheke.