Igikombe cy’Isi irushanwa rya mbere rinini mu mupira w’amaguru rirabura igihe kitarenze kuwezi ngo ritangire ariko hari abakinnyi batazitabira bitewe n’imvune nubwo ibihugu byabo byabonye itike.Muriy’inkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi batazitabira igikombe cy’Isi muri Quatar bitewe n’imvune bagize.
1.Diego Jota
Jota usanzwe ukinira ikipe ya Liverpool ntazitazibira imikino y’igikombe cy’Isi hamwe n’igihugu cya cya Portugal bitewe n’ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino ikipe ye ya Liverpool yatsinzemo Manchester City igitego kimwe ku busa.
2. Georgia Wijnaldum
Uyu mugabo ukinira ikipe ya AC Roma nyuma yo kuyijyamo avuye mu ikipe ya Paris Saint Germaine mu mpeshyi ishize nazabasha kujyana n’igihugu cye cy’Ubuhorandi mu mikino y’igikombe cy’Isi muri Quatar bitewe n’imvune yagize.
3. N’Golo Kante
Umufaransa usanzwe ukinira ikipe ya Chelsea yagize imvune mu itako bizatuma amara hanze y’ikibuga igihe kingana n’amezi ane bizatuma atajyana n’Ubufaransa mu gikombe cy’Isi.
4. Pedro Neto
Pedro Neto usanzwe ukinira ikipe ya Wolves ikina Championa y’ikiciro cya mbere y’Ubwongereza ntazitazibira imikino y’igikombe cy’Isi hamwe n’igihugu cye cya Portugal bitewe n’imvune yagize ubwo ikipe ya Wolves yakinaga na Westham muri Championa.
5. Ronaldo Araujo
Ronaldo Araujo ukinira igihugu cya Uruguay ntazitazibira imikino y’igikombe cy’Isi bitewe nuko yagize imvune igatuma abagwa mu itako.