in

Imvamutima z’umufana w’Ubufaransa watewe ishoti ry’umwakira na Klyian Mbappé

Umufana watewe ishoti ry'umwakira na Klyian Mbappé

Guillaume umufana w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yagize icyo atangaza ku ishoti riremereye yatewe na Kylian Mbappé.

Umufana watewe ishoti ry’umwakira na Klyian Mbappé

Mu myitozo yabanzizirizaga (warm up) umukino wa 1/2 w’igikombe cy’isi wahuje Morocco n’Ubufaransa nibwo Kylian Mbappé yateye ishoti riremereye umufana wari inyuma y’izamu mu itsinda ry’abafana b’Ubufaransa.
Guillaume watewe ishoti riremereye na Mbappé yahise agwa igihumure ariko nyuma ubuzima buragaruka ,ubwo uwo mufana yaganiraga n’ikinyamakuru kitwa BFM TV yavuze ko ntakibazo yagiriye Mbappé Kuko yabikoze atabishaka, uwo mufana yagize ati ” Mfite umupira batewe mu biganza byange , nahoze hano kuva igikombe cy’isi cyatangira ndi mu itsinda ry’abafana b’Ubufaransa mvuza ingoma. Navuzaga ingoma ubwo icyi kintu kiza (ball) cyanyituragamo”.
Umufana watewe ishoti ry’umwakira na Klyian Mbappé

Uwo mufana yongeyeho ko ikintu yibukaga ari induru y’abafana bavuzaga cyane bahamagara Klyian gusa nyuma yabonye Mbappé aza kumureba .
Kylian Mbappe umaze gutsinda ibitego 5 mu gikombe cy’Isi

Ubufaransa bwa Mbappé burakina na Argentina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uyu mwaka uzaba ku cyumweru ukabera kuri Lusail iconic Stadium ugatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie ageze i Kampala yakiriwe bidasanzwe n’abakobwa b’ibizungerezi ahabwa icyubahiro nk’icyamamare

“Twisubize umwanya wa mbere.” Ubutumwa bw’umuyobozi wa APR FC buteye ubwoba