in

Impinduka zikomeye kuri Shampiyona y’u Rwanda kubera ikipe ya Rayon Sports

Impinduka zikomeye kuri Shampiyona y’u Rwanda kubera ikipe ya Rayon Sports

Muri iyi wikendi igiye kuza, Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda irakomeza amakipe yesurana ariko arimo Rayon Sports na APR FC ntabwo zizakina iyi mikino.

Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zirimo gukina imikino nyafurika harimo CAF Confederations Cup ndetse na CAF Champions League irimo gukinwa na APR FC. Izi kipe zombi zifite imikino muri iyi wikendi.

Amakuru ahari avuga ko imikino ya shampiyona igomba kuba muri iyi wikendi hajemo impinduka. Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sports na Gorilla FC kuri uyu wa gatandatu wimuriwe ku munsi wo kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Impamvu uyu mukino wimuwe igitaraganya ni ukubera ko hakozwe igenzurwa hasangwa uyu mukino uhuriranye n’umukino ikipe ya Rayon Sports izakina n’ikipe ya Al Hilal Benghazi wo kwishyura wa CAF Confederations Cup hafatwa umwanzuro wo kuwimura.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Icyama umunsi umwe nkicara mu kadege” Kenny Sol ntakiri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda

Biravugwa ko bamwe mu bari hafi ya Rayon Sports basabye Al Hilal Benghazi miliyoni zirenga 20 z’amanyarwanda kugira ngo bayanyanyagize mu bakinnyi ba Rayon Sports