in

“Icyama umunsi umwe nkicara mu kadege” Kenny Sol ntakiri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda

“Icyama umunsi umwe nkicara mu kadege” Kenny Sol ntakiri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda.

Nyuma yo gutaramira mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kenny Sol kuri ubu yamaze kwerekeza muri Canada aho afite ibitaramo bitandukanye.

Uyu muhanzi wahagurutse i Kigali ku wa 25 Nzeri 2023 afite ibitaramo bitanu muri Canada. Icya mbere azagikorera mu Mujyi wa Edmonton ku wa 30 Nzeri 2023. Ku wa 7 Ukwakira 2023 azataramira ahitwa Montreal mu gihe ku wa 8 Ukwakira 2023 azataramira i Toronto mu gitaramo azahuriramo n’uwitwa Sidike Diabate.

Ku wa 13 Ukwakira 2023, Kenny Sol azataramira ahitwa Quebec naho ku wa 21 Ukwakira 2023 ataramire mu Mujyi wa Ottawa.

Ibi bitaramo bitanu nibyo bizwi uyu musore agiye gukorera muri Canada.

Kenny Sol agiye muri Canada nyuma y’iminsi akoze ibindi bitaramo ku mugabane w’u Burayi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni indege yo ku butaka! Hagaragaye ya modoka y’igitangaza The Ben yahaye umugore we Miss Uwicyeza Pamela (Amafoto na Videwo)

Impinduka zikomeye kuri Shampiyona y’u Rwanda kubera ikipe ya Rayon Sports