in

Impamvu itangaje ituma abagore benshi bavuza induru mu gihe cyo gutera akabariro

Ushobora kuba warigeze kumva hari abagore bavuga ko iyo bateye akabariro bavuza induru ndetse bakanarira ,ariko ntumenye impamvu ibitera.Hano hari impamvu zishobora gutera abagore kuvuza induru muri iki gikorwa.

1.Bishobora guterwa n’uko umuntu aremye Iyo umuntu arimo gukora imibonano mpuzabitsina umubiri hari imisemburo ukora itandukanye maze amarangamutima y’umuntu akazamuka akaba yanarira ariyo mpamvu hari n’abarira amarira akaza.

2.Ni uburyo bwo kugabanya umunaniro ukabije Hari ubwo kugira ngo umugore yiyibagize ibibazo yiriwemo byamutesheje umutwe ahitamo gutaka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kugira ngo nibura arebe ko ibitekerezo bye byajya muri icyo gikorwa akava mu byamutesheje umutwe umunsi wose. Gutaka cyangwa se kurira bimufasha gusohoka muri ibyo bintu bimutesha umutwe akinjira mu gikorwa nyir’izina .

3.Gushaka gushimisha umugabo Abahanga bemeza ko bibabaza gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu utavuga. Icya mbere ngo uhita ucika intege ukumva ko atabyishimiye cyangwa se ko ukoze ubusa. Kugira ngo abagore rero birinde ibyo bintu, ngo bashobora no gukora ibishoboka byose bagataka kugira ngo bereke abo bari gukorana imibonano mpuzabitsina ko bishimye.

4.Ikimenyetso cy’ububabare Ngo hari ubwo umugore arira bitewe n’uburibwe arimo guhura nabwo muri icyo gikorwa wenda bitewe n’imbaraga zakoreshejwe bigatuma atamererwa neza, icyo gihe umugore ataka kimwe n’uba wishimiye icyo gikorwa, nyamara atari ko bimeze.

5.Kwihutisha igikorwa ngo kirangire Buriya ngo gukora imibonano mpuzabitsina unaniwe, bituma imara igihe kirekire ku buryo umugore ashobora gusaba umugabo we kubihagarika. Gusa ngo abagore bamwe bataka kugira ngo umugabo akore imibonano mpuzabitsina vuba arangize baruhuke.

6.Ni ikimenyetso cy’ubwoba Ikindi kintu gishobora gutuma umugore ataka ngo ni ubwoba. Umugore ashobora kugirira ubwoba uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina maze bigatuma akora icyo gikorwa ataka.

7.Ikimenyetso cy’uko yishimye Impamvu ya mbere ituma umugore arira cyangwa ataka mu gihe cyo gutera akabariro, ngo ni ibyishimo birenze aba yagize. Ibyishimo umugore agira iyo aryohewe n’imibonano mpuzabitsina ngo biba bimeze nk’iyo umuntu akoze mu mazi y’akazuyazi. Icyo gihe rero ngo ibyishimo umugore agira mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bishobora kumutera amarangamutima atateguye.

8.Gutaka ni uburyo bwo kuyobora igikorwa Burya ngo bitewe n’uburyo umugore atakamo igihe atera akabariro n’uwo babikorana, ngo biha umugabo icyerekezo, uburyo ndetse n’umuvuduko agomba gukoresha ngo bigende neza kurushaho. Icyo gihe ngo iyo umugore yari mu byishimo, umugabo ahindura agakora mu buryo butamushimishije (umugore), ngo ashobora guhindura uko yatakaga ukabyumva ko atishimye ukabikosora atiriwe akubwira ngo kora utya.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nzarongorwa Imana nibyemera” umukobwa w’imyaka 30 yagaragaje kutiheba

Ibyo abanyeshuri bakoreye mwarimu wabo birasekeje (Video)