in ,

Impamvu ikipe ya Real Madrid iri kurindwa bikomeye cyane yamenyekanye ndetse yateye ubwoba benshi mu bafana bayo

Ikipe ya Real Madrid muri ibi byumweru bicye bishize,iri ku burinzi bwinshi cyane aho imodoka yayo itwara abakinnyi irinzwe na convoi y’abapolisi nyinshi nyuma y’ubusabe bwa ministeri ishinzwe ibibera imbere mu gihugu kubera gutinya ko kubera ubusabe bw’ubwigenge bw’intara ya Catalogne ku gihugu cya Espanye,byatera imvururu zageza n’aho igitero kuri iyi kipe cyategurwa. Le bus du Real Madrid  (Reuters)

Nubwo mu gihugu cya Espanye umutuzo n’umutekano bisa nk’ibyagarutse nyamara,ubwo muri weekend iyi kipe izajya gukinira mu ntara ya Catalogne,n’ikipe ya Girone,ubuyobozi bwa Real Madrid batangiye kwitegura uburinzi aho nk’uko ikinyamakuru Marca kibitangaza bazagenda mu modoka itari iy’ikipe ahubwo mu modoka isanzwe.

Real Madrid akaba ari ikipe mu mateka yayo ihagarariye ubutegetsi bw’i Madrid kubera uruhare umunyagitugu wayoboye Espanye mu myaka yashize,Franco yayikoreshaga ngo akandamize abanyacatalogne n’ikipe yabo ya FC Barcelone.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto adasanzwe ya bamwe mu byamamare nyarwanda bataragafata

Ukuri ku nkumi imaze igihe yarigaruriye umutima wa King James yamuteye kwambuka inyanja