in ,

Dore amafoto adasanzwe ya bamwe mu byamamare nyarwanda bataragafata

Abakiriye agakiza ni bo baririmba ngo ‘Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’ibikomangangoma, nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa ngo yikorere amaboko, kukumenya nibwo bwenge, kugutunga nibwo buzima…’ 
Benshi mu bahanzi nyarwanda batangiye umuziki bigoranye, bamwe kwihanganira gukora bapfundikanya birabananira bawuvamo ariko abiringiye imbaraga z’Imana babinyujije mu mpano zabo ubu bafite ishimwe rikomeye ku mitima yabo kubera intera ikomeye bamaze kugeraho babikesha umuhogo, gukirigita (…)

Abakiriye agakiza ni bo baririmba ngo ‘Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’ibikomangangoma, nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa ngo yikorere amaboko, kukumenya nibwo bwenge, kugutunga nibwo buzima…’

Benshi mu bahanzi nyarwanda batangiye umuziki bigoranye, bamwe kwihanganira gukora bapfundikanya birabananira bawuvamo ariko abiringiye imbaraga z’Imana babinyujije mu mpano zabo ubu bafite ishimwe rikomeye ku mitima yabo kubera intera ikomeye bamaze kugeraho babikesha umuhogo, gukirigita gitari n’ibindi bicurangisho bitandukanye.

Menshi muri aya mafoto aragaragaza uko bamwe mu bahanzi nyarwanda bari bameze mu myaka yatambutse guhera muri 2008 ari nabwo benshi batangiye umuziki kugeza muri 2010 ubwo icyitwa Showbiz cyari kiryoshye kubera amakuru yavugwaga ku bahanzi n’ibyamamare mu Rwanda.

Marie Grace Abayizera arasuhuza abafana mu ndamukanyo zigezweho abaha chances

Marie Grace Abayizera a.k.a Young Grace agitangira umuziki mu mwaka wa 2010

Uhereye ibumoso ni Green P, Jay Polly na TMC iburyo, hano ni mu mwaka wa 2010 ubwo bari bagiye mu gitaramo cyo kumurika album ya Jack B i Rubavu

Green P na Jay Polly muri 2010

PFLA na Fireman muri 2010

Fireman na Jack B ku munsi w’igitaramo cyo kumurika album ya Jack B muri 2010

Muri 2010 Lil Pac ni we wagombaga kuba MC w’igitaramo cya Jack B, hano yogeje inkweto azambaye arangije ahagarara ku zuba zirumuka ajya mu kazi

Ciney agitangira kwigaragaza mu muziki ahagana muri 2010

Vicky(Koudou) na Ziggy 55 muri 2010 ubwo The Brothers yacaga ibintu

Muri 2010 ubwo Elion Victory yari akunzwe mu ndirimbo Marita

Muri 2010 ni gutya Platini yafataga indangururamajwi

TMC we yayifatanaga amafiyeri menshi

Dream Boyz mu gitaramo cya Jack B mu mwaka wa 2010

Platini na TMC barajyanishaga kuva ku rukweto kugeza ku musatsi

Ku munsi w’igitaramo cye ni gutya Jack B yari yambaye muri 2010

MC Lil Pac wogeje inkweto azambaye

Muri 2010, Jay Polly na PFLA bakibana nk’abavandimwe….none ubu aho umwe aciye undi ahanyuza umuriro.

Knowless mu gitaramo yakoreye i Musanze muri 2010

Ally Soudy agikora umuziki yararirimbaga benshi bikabakora ku mitima

Ally Soudy muri 2010

Prince Kid agikora mu muhogo, hano ni muri 2011 muri kimwe mu bitaramo byabereye i Huye mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda

Jay Polly na Ciney muri 2010

Jay Polly muri iki gihe yari akunzwe mu ndirimbo ‘Ndacyariho ndahumeka’

Jay Polly, Prince Kid, Ziggy 55 na Danny Vumbi mu mpera za 2010

Miss Jojo na Rafiki mu ndirimbo yabo ‘Tukabyine’ mu gitaramo bakoreye muri Auditorium muri 2008

Miss Jojo mu gitaramo i Huye muri 2008

Yakunzwe mu myaka ya 2008 na 2009 mu ndirimbo ‘Ikiragi’

Muri 2008 Kitoko aririmba mu gitaramo cya Tom Close muri Kaminuza y’u Rwanda

Uncle Austin na Jay Polly bari bagiye kuruhukira i Rubavu mu mwaka wa 2010

Muri 2010 mbere gato y’uko The Ben yerekeza muri Amerika. Hano yari ashagawe n’abafana be i Rubavu

The Ben na Kamichi baririmba ‘Zubeda’ muri studio za Radiyo yabaturage i Rubavu mu mwaka wa 2010. Icyo gihe Kamichi yari atunze telefone yitwaga Merci chérie

Nizzo arya ubuzima ku musenyi wo ku Kivu muri 2011

Knowless atwaye igare i Rubavu mu ntangiriro z’umwaka wa 2011

Nizzo na Sacha bacyunze ubumwe…hano ni muri imwe muri Hoteli z’i Rubavu muri 2011

Muri 2010 Safi yisigaga amavuta yitwa ‘Sante’

Nyuma gato yo gufata amashusho y’Umwanzuro’

Lick Lick na Diplomate bakora ‘Kure y’imbibi’

Ku isabukuru y’amavuko ya The Ben mu mwaka wa 2010. Yawizihirije i Rubavu…hashize igihe gito yahise ajya muri Amerika

The Ben wa kera

Muri iki gihe indirimbo Amahirwe ya nyuma yacaga ibintu

Safi na Knowless ubwo bafataga amashusho y’indirimbo ‘Byarakomeye’

Muri iki gihe urukundo rwabo rwari rugeze aharyoshye. None ubu….

Sacha na Safi i Rubavu muri 2011

Iki kiganza Safi yakijyanaga he?

Knowless aratonora igi yumva umuziki…hano ni i Rubavu igihe yafataga amashusho ya ‘Byarakomeye’

Nizzo yisengereye igi aritonora avugiriza

Safi na we ntiyatanzwe ku magi yisengereye ayo abashije

Knowless ku mucanga w’i Rubavu

Knowless ubwo yafataga amashusho ya ‘Byarakomeye’

Safi na Nizzo mu byishimo ku mucanga muri 2011

Uyu wicaye imbere ni Elion Victory

Kavuyo na Danny Nanone muri 2010

Jack B, King James na Kavuyo muri 2010 hano bari berekeje i Huye mu gitaramo cya Salus Populi

K8 Kavuyo na King James muri 2010

K8 Kavuyo wa 2010

Ku isabukuru y’amavuko ya mukuru wa The Ben! The Benku ruhande rw’ibumoso…Kavuyo imbere bafata amafunguro muri 2010

Tom Close ubwo yari agiye kumurika album ye ya kabiri i Huye

Uncle Austin na The Ben baririmba ‘Tugumane’ mu gitaramo cya Salus Populi muri 2010

PFLA akiri umwami muri Tuff Gang, bagenzi be baririmbaga yambaye ikote na karavate akicara ku rubyiniro gusa

Jay Polly wa kera

Mike na Pacson muri 2010

Bull Dogg na Young Junior muri 2010

King James wa kera

Dream Boyz ubwo bari bakunzwe mu ndirimbo ‘Wanizingua’ na ‘Magorwa’

Just Family bakiri batanu

PFLA wa kera

Rafiki, Uncle Austin na The Ben muri 2010….ni gutya abastars bifotozaga icyo gihe

Jack B na Young Junior muri 2010

Mani Martin wo muri 2009

Tom Close n’umugore we Tricia mu birori bya ‘Ijoro ry’urukundo awards 2009’

Oda Paccy muri 2009 ubwo yitabiraga ‘Ijoro ry’Urukundo Awards’

Dj Kalisa John arangaje imbere Dream Boyz bitabiriye ibirori bya ‘Ijoro ry’iurukundo Awards 2009’

Ab’i Rubavu babonye The Ben bwa nyuma kuri uyu munsi ubwo yari yizihije isabukuru muri 2010 hashize igihe gito ahita ajya kuba muri Amerika

Kuva kera Riderman yikundiraga ka rufuro

Safi na Knowless mu gihe basangiraga akabisi n’agahiye

Safi na Knowless bo muri 2011

Muri 2010, Green P ntiyari inyanda mu gutegura ifunguro

Riderman na M Izzo mu gitaramo muri 2010

Ibihe byari byiza…..Ntibazibagirwa!

Urban Boyz mu gihe bari bakunzwe mu ndirimbo ‘Umwanzuro’, ‘Indahiro’…..

Ama G wo muri 2012

Safi, Nizzo na Humble Jizzo bakiba i Butare

Fireman muri 2012

The Ben, Riderman na King James ba kera

Safi na Knowless mu rugo bari basangiye bacyumva ibintu kimwe

Ikura ku cyavu….

Samusure akiba ingimbi yacurangaga gitari ikoze mu giti

Meddy wakanyujijeho mu ndirimbo ‘Igipimo’, Mubwire’…

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi w’umwe mu bakinnyi bakomeye mu Mavubi yanyonze ikibuno abagabo baravugishwa

Impamvu ikipe ya Real Madrid iri kurindwa bikomeye cyane yamenyekanye ndetse yateye ubwoba benshi mu bafana bayo