in ,

Ukuri ku nkumi imaze igihe yarigaruriye umutima wa King James yamuteye kwambuka inyanja

Mu minsi ishize YEGOB yabagejejeho inkuru yavugaga King James ubu ari muri USA aho ari kumwe n’umukobwa bitegura kurushinga.

king James

Ubu ngubu YEGOB.RW yegereye umwe mu nshuti z’akadasohoka za King James maze ayivira umuzingo iby’urwo rugendo rwa King James ndetse yongeraho ko koko mu byamujyanye harimo kujya gusura umukunzi we wiberaha hariya ariko ngo amaze iminsi igihe yaramuhishe buri umwe wese.

Inshuti ya Ruhumuriza James yakomeje ihamiriza YEGOB ko ubushuti bwa King James n’uwo mukobwa bumaze igihe ndetse ngo uwo mukobwa asa n’uwamuhojeje amarira yatewe na Princess Priscillah bakundanye igihe kitarenze amezi 6.

Inshuti ya King James iti” Biragiye ko wamenya amabanga ya King James byagera ku rukundo byo bikaba ibindi bindi,gusa muri twe ntawe uyobewe ko yakundanye na Priscillah amezi asaga atandatu bagatandukanywa nuko uriya mukobwa yari yifatiye rutemikirere agiye muri USA ,ikindi kandi ayo mashusho avuga yagiye gufata nsinayahakana ariko twese turabizi ko yanajyanywe no kwirebera umwana w’umukobwa uriyo amaze igihe yarihebeye………..yagiye kumureba ndetse biravugwa ko bashobora kurwubakana n’ubwo Ruhumuriza we atapfa gutobora ngo abikwemerere………Ubu twese tuzineza ko bari kumwe I Texas…”

King James yavuzweho gukundana na Princess ariko byose byagize iherezo ubwo Priscillah yajyaga muri USA ndetse icyo gihe bitangira kuvugwa ko yaba ari mu rukundo na Meddy gusa Princess akabyigurutsa.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu ikipe ya Real Madrid iri kurindwa bikomeye cyane yamenyekanye ndetse yateye ubwoba benshi mu bafana bayo

Ubuhemu SAFI ashinjwa gukorera Judith ni agahomamunwa