Umunyamakuru Ngabo Roben Ukorera umwuga we w’itangazamakuru kuri Radio1 mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram ye yabujije abantu gukomeza kwibasira Byiringiro Lague bamushinja ubusinzi n’ibindi.
Yatangiye agira ati:”Abantu bahora bumva umukinnyi agomba kubaho nk’umugororwa kandi ntabwo bikunda, ni abantu bagira ubuzima bwabo bwite,Umukinnyi umubona mu kabari ukabigira icyaha kandi si byo rwose.
Nta mukinnyi nzi utisanzura, uhora aziritse cyangwa yihisha, uhora mu nsengero cyangwa wibombarika watanze ibyishimo mu Rwanda.
Yakomeje yibutsa abanyarwanda bamwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza kandi bisanzuraga muri sosiyeti.
Yakomeje agira ati:”Twibukiranye ubuzima bwa Jimmy GATETE, Oliver KAREKEZI, Kataut HAMAD, Haruna NIYONZIMA n’abandi beza twagize mu myaka ishize… Ibyishimo baduhaye ntibizibagirana… Ariko nyuma y’akazi hanakomeza ubundi buzima.
We kugiti cye yavuze uko abibona agira ati:”Njye mbona BYIRINGIRO LAGUE ahohoterwa kenshi. Ashinjwa Uburara & Ubusinzi kandi biramuhungabanya.
Muri ubu tutumwa burebure Yifuje gukebura abantu bafata abakinnyi nkimbohe kandi nabo bafite uburenganzira bwabo.