Imodoka yagonze abakozi babiri bakubura mu muhanda bahita bapfa, iyo modoka ihita yiruka kubera umukozi wa Leta wari uri kuyirukankana bapfa ibyangombwa bituzuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku muhanda wa Oshodi-Gbagada mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria habereye impanuka iteye ubwoba.
Umushoferi wari utwaye imodoka itwara abagenzi mu buryo butari rusange yagonze abadamu babiri bakora amasuku mu muhanda bose bahita bitaba Imana.i
yi modoka yabagongaga bose bahise bagwa muri rigori y’amazi kuko bari bahagararanye. Amakuru yavuye mu bandi bakozi ni uko aba badamu babiri bari abo mu muryango umwe.
Imodoka yabagonze yari iri kwiruka cyane kubera umukozi wa LASTMA(ikigo gishinzwe kugenzura ibinyabiziga muri Lagos) wari uri kuyirukankana bapfa ibyangombwa bituzuye.
Ubwo abaturage n’abakozi bagenzi babo babimenyaga bahise buzura mu muhanda bakora imyigaragambyo bamagana sosiyete ya LASTMA kuko ngo iteza impanuka nyinshi kandi ntiyishyure ibyo yangije.
Aba baturage banze kuva mu muhanda kugeza aho polisi ije ikarasa mu kirere kugirango bave mu muhanda.