in

Imodoka ya radio ikomeye hano mu Rwanda ifashwe n’inkongi y’umuriro.

Imodoka itwara abakozi ba Isango Star yo mu bwoko bwa Nissan, yafashwe n’inkongi ubwo yari ihagaze hafi y’inyubako y’isoko rya Nyarugenge iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali ari naho iki gitangazamakuru gikorera.

Saa Moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, nibwo iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo umushoferi wari uyitwaye yari amaze kuyiparika mu marembo y’iri soko.

Iyi nkongi yatunguye benshi bitewe n’uburyo iyi modoka yafashwe ubwo yari ihagaze nta muntu n’umwe wari uyirimo.

Iyi modoka ikimara gufatwa n’inkongi abasekirite bakorera mu isoko rya Nyarugenge bahise batangira kuyizimya bifashishije za kizimyamoto zo muri iri soko ariko babanza kuyimena ibirahuri kugira ngo babashe no kuzimya umuriro wari wamaze kuyigeramo imbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibizakubaho nushaka kwigarurira umutima w’uwahoze ari umukunzi wawe (Ex)

Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we mushya(AMAFOTO)