Iyi Ambilansi yagendaga yihuta nyuma igonga igiti, uwo mubyeyi n’umwana yari atwite ndetse n’umurwaza bose bahita bapfa.
Ibinyamakuru byo muri Zambia, birimo icyitwa ‘Zambia Daily Mail’, byatangaje ko iyo modoka ya Ambilansi yageze ahantu mu ikorosi ribi mu muhanda ugana ku bitaro bya Mukobeko, nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umushoferi ananirwa kugenzura umuvuduko ahita akora impanuka.
Uwo mubyeyi wari ugiye kubyara yitwaga Agatha Chanda, naho umurwaza wari kumwe na we muri iyo modoka yitwaga Simon Lukama.