Umugabo w’imyaka 40 yamaze gutabwa muri yombi azira icyaha cyo guca amatwi umugore we bikaba byaravuye ku bwumvikane buke bagize ubwo uyu mugabo yagiraga inama umugore we hanyuma umugore akanga kuyikurikiza.
Ni umugabo witwa Gerald ukomoka mu gihugu cya Uganda aho iperereza ryatnagiye kumukorwaho kugira ngo hamenyekane niba hari ikindi baba basanzwe bapfa dore ko uyu mugore we yamaze kugezwa kwa muganga aho arimo kwitabwaho n’abaganga.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru news reporter, uyu mugabo yatemesheje icyuma gityaye amatwi abiri yose y’uyu mugore ubwo yamugiraga Inama ariko umugore akavunira ibiti mu matwi hanyuma umugabo amuca amatwi.