in

Imikino yibirarane itegereje As Kigali muri shampiyona yu Rwanda harimo nuwa Apr FC

Nyuma yaho ikipe ya As Kigali yari isigaye ihagariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF confederation cup inaniriwe gusezerera Al Nasr Benghazi yo muri Libya, kuri ubu yamaze gusesekara i Kigali.

As Kigali yasezerewe na Al Nasr Benghazi iyitsinze igitego 1-0 Muri Libya, ni nyuma y’umukino ubanza wari wabereye mu Rwanda kuri stade ya Huye, bikaza kurangira As Kigali inaniwe no Kubona impamba y’igitego kimwe hano mu Rwanda.

Nyuma y’umukino abakunzi bumupira w’amaguru hano mu Rwanda batangiye guhamya ko As Kigali yamaze gusezererwa, bitewe nuko babonaga ko bigoye ko As Kigali yazajya gukura tike yo gukomeza muri Libya.

As Kigali igarutse mu Rwanda Aho itegerejwe n’imikino itatu yibirarane harimo ikirarane cya Mukura vs cyagombaga gukinwa ku munsi wa kabiri wa shampiyona, icya Musanze cyo ku munsi wa 3 ni cya Rayon sport cyagombaga kuba ku munsi wa 5 wa shampiyona.

As Kigali kandi izahita icakirana na Apr FC ku munsi wa 6 wa shampiyona yu Rwanda nubwo uyu mukino nawo wamaze kuba ikirarane. Kuri ubu As Kigali mu mikino ibiri bakinnye muri shampiyona bafite amanota 6 aho bahagaze Ku mwanya wa munani.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Kenny sol ari shimira urwe agezeho aho asigaye afatirwaho urugero.

Musanze:umukobwa wakoraga akazi ko murugo yaguwe gitumo agiye gucikana akayabo k’amafaranga yari yibye aho yabaga