• Ikinyamakuru ‘foot mercato’ cyatangaje ko umunya_Portugal w’imyaka 25 Rafael Leão ashaka gusohoka muri AC Milan akerekeza muri shampiyona imwe hagati ya Esipanye (La Liga) niya Bongereza (premier league), gusa hari amakuru yamwerekezaga muri Paris saint Germain ariko we bivungwa ko adashaka kujya muri Ligue 1.
• Ikipe ya Chelsea bivungwa ko yagize ubwoba bwo kwirukana umutoza wayo
Mauricio Pochettino bitewe nuko batinya ibihano abashinzwe shampiyona y’a Bongereza (premier league) bashobora kuyifatira bigendeye ku kwica amabwiriza ayigenga mubijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi n’abatoza. gusa ikinyamakuru ‘La Parisien’ cyatangaje iyinkuru cyibuga ko akomeje gushyirwaho igitugu cyo kubaka ikipe nziza.
• Ikinyamakuru ‘Diario sport’ cyatangaje ko Joan Laporta umutoza w’inzozi ze yumva yatoza ikipe ya Barcelona itorohewe muri iyi minsi ari Umudage w’imyaka 56 Jürgen Klopp iki kinyamakuru cyahishuye ko Barcelona yagerageje ku muganiriza mu myaka ibiri ishize ariko ntihagire icyo bitanga ku bwumvike kubijyanye n’imikoranire.
• Ikinyamakuru ‘Daily star’ cyatangaje ko ikipe ya Al Nassr iri mubiganiro n’umufaransa w’imyaka 30 Raphaël Varane ndetse na Manchester United akinamo ngo babe bakumvika kwigurwa rye aho nawe ashaka gusanga Ronaldo bahoze bakinana muri Real Madrid.
• Ikinyamakuru ‘Soccernet’ kiratangaza ko umusore w’imyaka 26 Victor Osimhen ukomoka muri Nigeria ukinira Napoli ko amakipe arimo Arsenal na Chelsea yifuza gusinyisha uyu musore gusa uyu musore afite Amasezerano ya Napoli afite agaciro ka Miliyoni 111£.
• Umunya-Darmak w’imyaka 31 Christian Eriksen agiye kwerekeza muri Galatasaray nk’intizanyo ariko harimo ubwumvikane bwo ku mugura.
• Ikipe ya Manchester united irashaka kuvugurura amasezerano ya Kobbie Mainoo muri iyi Kamena ya 2024 nyuma yuko akomeje kwitwara neza.
Umusore Kobbie Mainoo ufite imyaka 18 agiye kuvugururirwa amasezerano na Manchester United