Hamenyekanye umunyarwandakazi waguye muri yampanuka y’indege yabereye muri Tanzaniya.
Hanifa Hamza w’imyaka 29 ni umunyarwandakazi ufite mama we ukomoka mu Rwanda ndetse na papa w’umunyatanzaniya yari muri iyo ndege y’Isosiyete yigenga ya Precision Air, ariko ikaba ifite imigabane icungwa na Kenya Airways.
Indege ya PW 494, yisanze yarohamye mu kiyaga ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege mu gihe ikirere cyari kimeze nabi cyane, mu masaha y’igitondo cyo ku Cyumweru taliki ya 6 Ugushyingo 2022.
Iyo ndege yari ivuye i Dar es Salaam yabanje kururukira i Mwanza, ikaba yari itwaye abantu 43 ubariyemo abapilote n’abakozi ba Precision Air.
Bivugwa ko indege yibiye mu nyanja igeze muri Metero 100 uturutse ku nzira yagenewe kururukiraho.
Mubyara wa Hamza, Laetitia Musomandera, ni we wemeje iby’urupfu rw’uyu munyamuryango wabo kuri uyu wa Mbere.
Yavuze ko Hamza yari umuganga, akaba yari yerekeje mu gace ka Karagwe ari na ho yakuriye.
Uyu muganga yasoje amashuri ya Kaminuza muri Kaminuza ya Ankara Yildirim Beyazit, muri Turikiya.
Ikompanyi ya Precision Air, yashinzwe mu mwaka wa 1993 ikaba itanga serivisi mu gihugu no mu Karere harimo ko gutanga indege zihariye kuri ba mukerarugendo berekeza muri Pariki y’Igihugu ya Serengeti ndetse n’abajya i Zanzibar.