in

Haringingo Francis yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bumukorerwa ikintu gikomeye kigomba kumufasha kwihaniza Kiyovu Sport

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamufasha gutegura umukino bazakina n’ikipe ya Kiyovu Sport.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 ugushyingo 2022, nibwo haratangira gukinwa umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda hagati ya Rayon Sports n’ikipe ya Kiyovu Sport.

Uyu mukino uri gutegurwa ni mpande zombi mu buryo bwose butandukanye kugirango buri imwe izabashe kwitwara neza cyane ikipe ya Kiyovu Sport yiyemeje kudatsindwa na Rayon Sports ku ngoma ya Perezida Mvukiyehe Juvenal.

Haringingo Francis nyuma yo gutsindwa n’iyi kipe ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Made in Rwanda, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko ashaka gukoresha imyitozo abakinnyi ntanumwe ukora ataha iwabo ahubwo bagomba kujya bataha ku macumbi ikipe yashatse.

Ibi bizafasha cyane Haringingo Francis gutegura abakinnyi mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga kubera ko abakinnyi benshi iyo bakina bataba mu ngo zabo Hari abantu baca inyuma bakaba babayobya bigatuma umukino bawutakaza kandi bitari ngombwa.

Uyu mukino uzabera ikigali, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba isaha abafana b’aya makipe yombi akunda cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaya amakosa ukwiye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka.

Imana imwakire mu bayo:Hamenyekanye umunyarwandakazi waguye muri yampanuka y’indege yabereye muri Tanzaniya