in

Amakuru mashya kuri wa mugabo w’umusiramu wakatiwe imyaka 5 kubera kwica ingurube ya bandi

Musengimana Sadate wari umuyobozi w’Umusigiti (Imam) wa Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, wari wakatiwe gufungwa imyaka itanu kubera kwica ingurube y’umuturage, byamenyekanye ko yarekuwe n’Urukiko yajuririye nyuma yo kumukatira igifungo cy’imyaka itatu isubitse.

Uru rukiko rwari rwamuhamije iki cyaha cyabaye tariki 12 Gashyantare 2022, rwari rwamukatiye gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Ni igihano yajuririye Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana, rwanasomye icyemezo cyarwo mu cyumweru gishize tariki 04 Ugushyingo 2022.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuyobozi kibanda ku makuru yo mu Idini ya Islam, avuga ko uru rukiko rwakatiye Musengimana Sadate igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu isubitse, rutegeka ko ahita afungurwa.

Muri ubu bujurire bwe, Musengimana Sadate yatanze ibisobanuro yanatanze mu rukiko rwaburanishije urubanza rwa mbere, avuga ko atishe iriya ngurube ku bushake, ahubwo ko yayirukanaga ku musigiti.

Yavugaga kandi ko ibyatangajwe n’abatangabuhamya ko iriya ngurube yayikubise umuhini, bamubeshyeye kuko yayikubise akanyafu.

Yavugaga kandi ko Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwari rwamuhanishije kiriya gihano rushingiye ku kuba yariyemereye icyaha, nyamara we ataracyemeye ahubwo ko yavuze ko atishe iriya ngurube abigambiriye ahubwo ko ari impanuka.

Uru rukiko yajuririye rwavuze ko ahamwa n’icyaha akurikiranyweho kuko ingurube yarezwe kwica yapfuye koko, ariko ko kuba yaraburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi ndetse akaba yarishyuye ingurane y’ingurube yishe, ari impamvu nyoroshyacyaha, rutegeka ko ahanishwa kiriya gifungo cy’imyaka itatu isubitse, rutegeka kwishyura ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana imwakire mu bayo:Hamenyekanye umunyarwandakazi waguye muri yampanuka y’indege yabereye muri Tanzaniya

Cyuzuzo Jeanne d’Arc nyuma yo gukora ubukwe Kiss FM hari icyo yabatangarije