in

Ikipe ya RBA FC itozwa n’umunyamakuru Kwizigira Jean Claude Lee yongeye gutsindwa undi mukino

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC yatsinze ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA ibitego bitatu kuri bibiri.

Ejo ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023 hakinwe imikino y’umunsi wa Kane w’irushanwa ry’umunsi w’umurimo. Mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino y’abakozi, ARPST, hakinwa umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball.

Ikipe ya RBA FC yari yakiriye RBC FC ku kibuga cya Cércle Sportif de Kigali, Saa Cyenda n’igice z’amanywa (15h30).

Uyu mukino warangiye RBC FC itsinze RBA ibitego bitatu kuri bibiri, mu minota 30 ya mbere bari bamaze gutsindwa ibitego bitatu hanyuma RBA iza yishyura mu gice cya kabiri.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima yari ikubutse mu mikino Nyafurika ihuza abakozi yabereye muri Gambia, ndetse yabonye umwanya wa Kabiri.

Umukino ukurikira ikipe ya RBA FC izaba yacakiranye na RSSB FC, Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude Lee akaba yijeje abakunzi ba RBA FC ko bazatahana intsinzi, ni mu gihe Rugaju Reagan we yagiriye inama iyi kipe yo gushaka abakinnyi b’abahashyi kugira ngo barusheho guhesha ishema iyi kipe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jose Mourinho yahaye icyifuzo FIFA ku bakinnyi baturuka muri Africa bakajya gukinira ibindi bihugu basize ibyo bavukamo

Harmonize yatangaje amazina yifuza ko abafana be bazajya bamwita