Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gushimira Jean Paul Nkurunziza yashyizeho umuvugizi mushya
Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje kumugaragaro ko Jean Paul Nkurunziza atakiri umuvugizi w’iyi kipe.
Hashize iminsi igera kuri 3 Jean Paul Nkurunziza yerekeje mu gihugu cya Canada gukomerezayo ubuzima aho bivugwa ko agiye kwiga ndetse akazanaturayo, ariko amakuru yuko yagiye yamenyekanye ku munsi wejo hashize kuwa gatatu.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gushimira Jean Paul Nkurunziza wari umuvugizi wayo, kugeza ubu yahise ishyiraho Ngabo Roben umaze iminsi ashinzwe itumanaho muri iyi kipe.
Ngabo Roben yahawe akazi mu minsi ishize nk’umuntu ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports ariko kugeza ubu agiye kujya abifatanya no kuba umuvugizi.