in

Ikipe ya Liverpool itsinzwe n’umwana yareze ariko ikamwima amahirwe yo gukina

Shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza iyi weekend irakomeje gusa isize ikipe ya Liverpool yari imaze iminsi ihagaritse umuvuduko w’ikipe ya Manchester City ikayitsinda igitego kimwe ku busa yandagajwe n’ikipe ya Nottingham Forest yayitsinze igitego kimwe ku busa.

Ikintu cyashenguye abafana ba Liverpool ni ugutsindwa n’umukinnyi baguze akiri muto ariko bakamuburira umwanya wo gukina witwa Taiwo Awoniyi, maze kudaha agaciro iyo mpano ye bikaza kurangira bamutanze mu yandi makipe birangiye abaraje nabi abatsina igitego

Muri mwaka wa 2015, Liverpool yasinyishije Taiwo Awoniyi afite imyaka 18,ntiyamubonera umwanya kuko nta munota n’umwe yigeze akina mu ikipe ya mbere, Liverpool yamutije inshuro 7, muri 2022 iramurekura ajya muri Nottingham Forest none abituye kubabuza amanota 3.

Ubu nyuma yo gutakaza uyu mukino Liverpool ikomeje kurwana n’iminsi kuko iracyafita amanota 16 ikaba iri ku mwanya wa 7 mu gihe andi makipe ayirinyuma atakina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Umukobwa afatanyije na se bakubise undi mukobwa bamwambura ubusa bamuziza umukunzi we

Umugabo akubise urushyi mugenzi we maze ahita ata ubwenge(videwo)