Ikipe ya Imanishimwe Emmanuel Ntabwo yatangiye neza

 

Ikipe ya Imanishimwe Emmanuel Ntabwo yatangiye neza mu mikino y’amakipe yitwaye neza iwabo ya CAF Confederation Cup yanganyirije mu rugo 1-1 n’ikipe yo muri Nigeria yitwa Remo Stars, iri gukina iyi mikino bwa mbere.

FAR Rabat ifite akazi gakomeye muri iyi weekend, gushaka uko yatsindira muri Nigeria kugirango ibashe kuba yakomeza, kuko muri Africa igitego cyo hanze gifite agaciro mu gihe iburayi cyakuweho.

Emmanuel Imanishimwe ari mu bakinnyi bacye b’abanyarwanda babasha kubona iminota yose yo gukina bigomba kubera urugero abandi.