Oda Paccy wafatwaga nk’uwazimye agiye kwigaragariza abamubuze muri muzika

Umuraperikazi Oda Paccy wari umaze igihe atigaragariza abakunzi be, agiye kwigaragaza mu gitaramo mbaturamugabo cya Hip Hop.

Oda Paccy amaze igihe yaricishije abakunzi be irungu dore ko nta bikorwa bishya bye bikigaragara ndetse na we ntabwo agaragara mu bitaramo bigiye bitandukanye.

Kuri iyi inshuro uyu muhanzikazi ukora injyana ya Hip Hop, Oda Paccy ari ku rutonde rw’abaraperi bo mu Rwanda bazaririmba mu gitaramo cya Hip Hop cyiswe ‘Rap City Season 1’ cyateguwe na BK Arena.

Iki gitaramo kizaba kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Cyateguwe mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro inyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.