in

Ikipe ya Chelsea na Manchester City zishobora kwisanga zamanuwe mu cyiciro cya kabiri

Icyaha cyo gukoresha amafaranga menshi arenze ayinjijwe mu bwongereza gikomeje gukora ku makipe atandukanye, agakatwa amanota ndetse amwe namwe akaba ashobora no kuzamanurwa mu cyiciro cya kabiri.

Amwe mu makipe amaze kuzira irikosa harimo Nottingham Forest yakaswe amanota 4 ndetse na Everton yakaswe 10 gusa akaza kugabanywa akagirwa 6.

Kuri ubu ikipe ya Chelsea fc na Manchester City ziri kuregwa iki cyaha nubwo komisiyo ishinzwe guhana amakipe yo mu Bwongereza itaremeza ko iki cyaha kizihama.

Komisiyo ishinzwe guhana aya makipe yo mu Bwongereza ivuga ko aya makipe yombi nahamwa n’iki cyaha, azahanwa byihanukiriwe ndetse ko no kumanurwa mu cyiciro cya kabiri bishoboka.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali! Abagore b’abazunguzayi mu burakari bwinshi basohoye mu modoka umu Dasso nyuma y’uko bagenzi be bari bamaze gukubita umuzunguzayi mugenzi wabo – VIDEWO

Umupfumu Salongo yahishuye idini rya gikirisitu asengeramo