in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Kigali: Wa mugabo wacicikanye kuri instagram atwaye ingorofani mu muhanda ahinduriwe ubuzima| Byinshi ku buzima bwe yabivuze (video)

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye video y’umugabo wagaragaye mu muhanda uva kuri Apacope umanuka kuri Yamaha aho yaratwaye imizigo ku ngorofani ari mu muhanda rwagati, imwe muri televiziyo ikorera kuri YouTube yaramushatse maze iganira nawe.

Amazina y’uyu mugabo ni Hagenimana Samuel akaba ubusanzwe akora akazi k’ubukarani aho atwara imizigo ku ngorofani ye ayikura mu mujyi akayijyana muri Nyabugogo. Uyu mugabo yavuze ko yavukiye mu Karere ka Rusizi kuri ubu akaba afite imyaka 28 y’amavuko. Kimwe n’abandi basore bamaze gukura, Hagenimana Samuel yaje mu mujyi wa Kigali aje gushaka ubuzima abanza gukora muri resitora nyuma aza kuvayo ajya mu kazi k’ubukarani.

U yaganiraga n’imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube, Hagenimana Samuel yavuze ko amafaranga ya mbere yakoreye ubwo yageraga mu kazi k’ubukarani ari 500Frw naho amenshi yakoreye ni 15000Frw.

Hagenimana Samuel yavuze ko ari umu papa w’abana 2 akaba afite n’umugore umwe. Mu buzima butoroshye abayemo n’umuryango we, Hagenimana Samuel yavuze ko akora uko ashoboye kose kugirango abone icyatunga umuryango we dore ko abyuka ashakisha kugirango we n’umuryango we baze kubona amafunguro.

Umunyamakuru wa Televiziyo yaganiriye na Hagenimana Samuel yamuremeye amuha ibihumbi 30 ye yo kumukuraho icyasha cyo kudakorera amafaranga menshi, amuha n’andi mafaranga yo kugura inkweto azajya akorana akazi ndetse amuha n’andi yo kugurira abana be ndetse n’umugore we imyambaro.

Hagenimana Samuel

 

 

Ku bifuza kuba bavugisha cyangwa se baremera Hagenimana Samuel, nimero ye ni 0780416672.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

Ikibabaje abakora akazi kimvune ntibajya bakira ngobatunge amafranga menshi 0788445534

Uwase enice
2 years ago

Suko atayatunga ahubwo ahubwo nuko biba bitashobotse ngo ayatunge Kandi biragoye nkumuntu Ufite umuryango

Ikipe ya As Kigali yamaze guhagarika abakinnyi bayo babiri kubera gusiba imyitozo

Amagambo y’uburyarya abakobwa bakunze kubwira abasore bazi ko ari ukuri