in

Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira umukinnyi wari umaze iminsi mu bihano kubera kwigaragambya

Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira umukinnyi wari umaze iminsi mu bihano kubera kwigaragambya

Ikipe ya APR FC ku munsi wejo hashize yatangiye imyitozo hano mu Rwanda nyuma yo kuva mu gihugu cya Zanzibar aho yakinaga igikombe cya Mapinduzi.

Iyi kipe mu myitozo yasubukuye hari harimo abakinnyi batandukanye banjyanye na APR FC mu gihugu cya Zanzibar ndetse na bamwe mu basigaye mu gihugu cy’u Rwanda. Muri abo bakinnyi basigaye mu Rwanda harimo Ombarenga Fitina wasizwe hano mu Rwanda nawe yakoze imyitozo.

Ombarenga Fitina gusigwa hano mu Rwanda ntajyane n’abandi Zanzibar ubuyobozi bwatangaje ko bwahisemo kugenda butamujyanye kugirango arunutswe ariko YEGOB twamenye ko uyu musore yakoze igisa nko kwigaragambya.

Ombarenga Fitina wari kapiteni, uko byagenze yarahamagawe ngo agaruke mu myitozo ngo avuga ko kugaruka ari ukubahohotera kubera ko ngo abakinnyi b’abanyamahanga batari bakaza Kandi ngo bose ni abakinnyi bamwe. Mu bakinnyi yavugaga harimo Victor Mbaoma ndetse n’abandi icyo gihe batari bakaje ariko ubuyobozi bubifata nabi ndetse baranamusiga.

Kugeza ubu Ombarenga Fitina, yamaze kubabarira ndetse atangira gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi n’ikipe ya APR FC bitegura umukino na AS Kigali uri kuri uyu wa kabiri.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwayezu Jean Fidel yisubiyeho ku cyemezo cyo kureka kuyobora Rayon Sports ndetse anatangaza abashaka gusenya iyi kipe burundu

KNC wakoze mu gikomere ikipe ya Rayon Sports yashyize igorora abakunzi ba Ruhago harimo n’abakunzi ba Gikundiro